Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere rusange n’Umutekano mu Burundi, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari ibisasu biri kuboneka mu gihugu bimeze nk’ibikinisho by’abana.
Umuvugizi wa Ministeri, Pierre Nkurikiye, yasabye abaturage kwitondera amakuru yose anyura ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri iki gihe igihugu cyitegura amatora.
Nkurikiye yavuze ko nta raporo n’imwe y’Igipolisi iragaragaza ko ibisasu nk’ibi biboneka hirya no hino mu gihugu, nubwo hari igihe haboneka ibintu bike bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo. Yemeza ko ayo makuru ari ibihuha bigamije guteza ubwoba mu baturage, nk’uko byagiye bigaragara mu bihe by’amatora byashize aho havugwaga ibihuha nka barukoti, gutera inshinge n’ibindi.
Yasabye abaturage ko igihe cyose babonye cyangwa bumvise amakuru ateye impungenge, bagana inzego z’umutekano aho kubyishingikiriza ku makuru atizewe yo ku mbuga nkoranyambaga.