M23 yagiranye ikiganiro kidasanzwe na LONI

M23 yagiranye ikiganiro kidasanzwe n’intumwa ya LONI.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare ribarizwamo n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ryakiriye intumwa idasanzwe yungirije y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni aha’rejo tariki ya 18/03/2025, AFC yakiriye Bruno Lemerquis, ushyinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya ONU muri RDC, akaba yarakiriwe na Corneille Nangaa, hamwe na perezida Bertrand Bisimwa wa m23, i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

Ingingo zaganiriwe hagati y’izi mpande zombi ntiziramenyekana, ariko bizwi ko batoreka kuganira uburyo ibikorwa by’ubutabazi byakomeza mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba m23.

AFC ibarizwamo n’uyu mutwe wa m23 uhanganye n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa, zirimo iza Congo n’iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR kuva mu 2021, ariko uyu mutwe ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi harimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.

Uyu mutwe ugize igihe usabwa gufungura ibikorwa remezo byingenzi birimo imihanda, ikibuga cy’indege cya Goma na Kavumu n’inzira zo mu mazi mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwe neza.

Aya makuru avuga ko m23 yemeye gufungura inzira yo mu mazi, ariko ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma yavuze ko bitashoboka, bitewe nuko umunara uyoborerwamo indege ndetse n’inzira y’indege byangijwe n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

Uyu mutwe kandi ugaragaza ko ikibuga cy’indege cya Kavumu wagifashe bitewe n’uko ihuriro ry’ingabo za Congo bahanganye ryarimo ricyifashisha mukugaba ibitero kubice bituwe cyane n’abasivili ndetse no mu birindiro byabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *