M23 yahaye nyirantarengwa Wazalendo na FARDC zihishe muri Walungu

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu iminsi irindwi ingabo za RDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bihishe mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Walungu, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze gushyira intwaro hasi.

Teritwari ya Walungu iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva muri Gashyantare uyu mwaka yakunze kuberamo imirwano hagati ya M23 n’abarwanyi biganjemo aba Wazalendo bakunze kugaba ibitero mu duce uriya mutwe ugenzura.

Nko kuva ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi imirwano ikomeye hagati ya M23 na Wazalendo yumvikanye mu duce twa Katogota Kamanyola, mu misozi ya Rutebe, Kayange na Luzinzi ho muri Teritwari za Walungu na Uvira.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’abaturage muri M23, Colonel Nsabimana Mwendangabo Samuel, ubwo yaganiraga n’abaturage ku wa Gatanu yahaye ingabo za FARDC na Wazalendo bihishe muri Walungu iminsi irindwi yo kuba bamaze gushyira intwaro hasi; bitaba ibyo ingabo z’uriya mutwe zikabahigisha uruhindu.

Yagize ati: “Rubyiruko rwa Walungu, ndagira ngo mbabwire ikintu kimwe. Twe twaje nk’igisirikare. Twe twaje nk’igisirikare cyatojwe neza. Bariya tuzaba isomo. Tubahaye icyumweru kimwe cyonyine ngo babe bagiye. Nzimbila tuzabafata tubahonde, Shabunda tuzabakubita, Kingurube na hariya Lubira.”

Colonel Nsabimana yashimangiye ko ingabo za Leta na Wazalendo nibadashyira intwaro hasi, M23 izabahiga ikabafata; ikindi bakazahura n’ingaruka ziremereye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *