M23 yatangiye gukora amasuku mu ndiri ya FDLR

Umutwe wa M23 watangije Operasiyo yo gukora amasuku mu duce twegereye Parike ya Virunga twifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kugaba ibitero mu duce ugenzura.

Ni Operasiyo M23 yatangije ku wa Mbere tariki ya 14 Mata.

Amakuru avuga ko iyi Operasiyo yahuriranye n’igikorwa cyo gukora umukwabu mu duce bikekwa ko twihishemo abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo.

Ni uduce turimo aka Mutaho gaherereye muri Groupement ya Kibati ho muri Teritwari ya Nyiragongo ndetse n’aka Rusayo.

Utu duce twombi by’umwihariko dusanzwe ari indiri y’abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amakuru avuga ko muri uriya mukwabu M23 yanashenye inzu zihishagamo FDLR n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo isanzwe ifasha Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’uriya mutwe.

M23 yatangiye Operasiyo yo guhiga bukware abarwanyi b’iriya mitwe, nyuma y’iminsi bagaba ibiteroshuma mu duce igenzura.

Ni ibitero birimo icyagabwe mu mujyi wa Goma ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *