Manishimwe Djabel wari mu bo Amavubi azifashisha yangiwe kwinjira muri Algérie

Manishimwe Djabel ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda wari mu bazifashishwa mu mikino ibiri Amavubi azahuramo na Algeria, yangiwe kwinjira muri icyo gihugu kubera ko cyamufatiye igihano cyo kumara imyaka itanu atakigeramo.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bageze muri Algérie ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, ariko bamwe mu bakina hanze barimo Manishimwe bagombaga kubasangayo mu byiciro bitandukanye.

Manishimwe yageze ku kibuga cy’Indege cya Aéroport Algérien d’Alger Houari Boumediene, yangirwa kwinjira kuko yahawe igihano cyo kumara imyaka itanu atacyinjiramo.

Manishimwe ukina mu kibuga hagati aheruka muri Algérie akinira ikipe ya USM Khenchela yo mu Cyiciro cya Mbere, mu 2023/24. Icyo gihe habayeho uburangare visa ye irarangira, ahabwa imyaka itanu adasubira muri iki gihugu kuko yakibayemo atabyemerewe.

Kubera izo mpamvu, uyu mukinnyi wa Al-Quwa Al-Jawiya yahise ashakirwa uburyo atega indege imugarura mu Rwanda, aho agomba gukomereza ibiruhuko bye kuko Shampiyona yo muri Iraq yarangiye.

Kugeza ubu abandi bakinnyi bataragera muri Algeria ni Kwizera Jojea, Phanuel Kavita, Uwimana Noe na Mugisha Bonheur. Aba bose bazarara bahageze ku wa Mbere, tariki ya 2 Kamena 2025.

Umukino ubanza uzahuza Amavubi na Les Fennecs ya Algérie uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki ya 9 Kamena.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *