Ad
Ad
Ad
Ad

Mbere yo kugenda, yasigiye ubutumwa abafana ba APR FC! Faso Raouf Merel Dao yuriye indege imusubiza i wabo muri Burkina Faso nyuma yo kuvugwaho gutuburira APR FC akayisinyira kandi yari amaze icyumweru asinyiye Singida Big Star

Umukinnyi w’Umunya-Burkina Faso Raouf Merel Dao yashimangiye ko azakinira APR FC mu mwaka w’imikino utaha, nyuma y’amakuru yavugaga ko yaba yarasinye muri Singida Big Stars yo muri Tanzaniya.

Dao w’imyaka 21 n’umujyanama we Damien Adam Traore bagaragaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 23 Kamena, basubira muri Burkina Faso nyuma yo gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu kiganiro yagiranye na Times Sport, Dao yagize ati: “Ndi umukinnyi wa APR. Mwamaze kubona ko nasinye kandi ndi hano mu Rwanda gukinira APR.”

Yakomeje agira ati: “Niyemeje gukinira APR kandi nzagaruka vuba dutangire imyitozo, twitegura amarushanwa.”

Uyu mukinnyi ategerejwe i Kigali tariki 2 Nyakanga, aho azatangira imyiteguro y’umwaka w’imikino mushya.

Nubwo hari ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko yasinyiye Singida Big Stars, umujyanama we Damien Traore yavuze ko kujya muri APR byanyuze mu mucyo.

Yagize ati: “APR yamusinyishije binyuze mu ikipe ye AS Sonabel yari imufitiye amasezerano kugeza mu 2027. Bivuze ko ari umukinnyi wa APR.”

Bivugwa ko APR yamuhaye $65,000 (asaga miliyoni 94 Frw) ndetse inishyura AS Sonabel $40,000 nk’amafaranga y’indezo kuko ari munsi y’imyaka 23.

Dao yagaragaye cyane muri shampiyona ya 2024-2025 aho yatsinze ibitego 5, atanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino 29, anatorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Burkina Faso. Anakina mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *