Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yatangaje ko isesengura ryakozwe, ryagaragaje ko umubiri umaze imyaka itanu mu biro by’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Meya Sindayiheba yavuze ko ikusanyamakuru rikomeje ngo hamenyekane impamvu uyu mubiri umaze imyaka itanu mu biro by’Akagari utarashyingurwa mu cyubahiro.
Meya Sindayiheba yabwiye IGIHE ko aya makuru yamenyekanye tariki 14 Mata 2025, hatangira ibiganiro n’inzego zitandukanye n’abaturage.
Ati “Amakuru y’ibanze twahawe n’abaturage baharokokeye n’izindi nzego dukorana agaragaza ko uriya mubiri ari uw’uwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Meya Sindayiheba yavuze ko bagikurikirana kugira ngo bamenye icyatumye amakuru abikwa hagashira imyaka itanu utarashyingurwa.
Ati “Turabizeza ko abagize uruhare mu gutuma ariya makuru amenyekana bitinze nabo hari ukubakurikirana mu rwego rw’akazi babaye ari abakozi b’Akarere cyangwa ab’Umurenge, ariko nanone hari n’itegeko rihana umuntu wese uhishira amakuru cyangwa wangiza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nta makuru arambuye araboneka y’uburyo uwo mubiri wageze aho, n’impamvu bivugwa ko uhamaze imyaka itanu.
Ku wa 25 Mata 2025 mu Murenge wa Gikundamvura aho uyu mubiri wabonetse, habereye igikorwa cyo gushaka ibindi bice byawo, haboneka imyenda yatumye uyu muntu amenywa n’abo bari kumwe bahungira mu Burundi.
Umurenge wa Gikundamvura uhana imbibi n’u Burundi, amakuru yamaze kumenyekana avuga ko ari umubiri w’umusore w’Umututsi wahiciwe nyuma yo kurokoka ibitero byabereye i Mibilizi, we na bagenzi be bagerageza kwambuka ngo bahungire mu Burundi.
