Military Police y’u Rwanda yari iherekeje imodoka zitwaye ibisasu n’ibifaru byabo! Ingabo za SADC zabaga muri RDC zatashye zinyuze mu Rwanda – AMAFOTO

Ingabo zari mu butuma bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha, zinyuze mu Rwanda.

Ubutumwa bwa SADC muri RDC bwabagamo ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Amakuru yamaze kuboneka yemeza ko zatangiye gutaha kuri uyu wa 29 Mata 2025.

Mbere y’uko aba basirikare bahaguruka, muri iki gitondo habanje igikorwa cyo kugenzura ibyangombwa byabo ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda, uzwi nka La Corniche.

Umubare w’abasirikare batashye muri iki cyiciro ntiwamenyekanye kuko ni igikorwa SADC yifuje ko cyaba mu bwiru. Hagaragaye kandi amakamyo agera kuri arindwi atwaye ibikoresho byabo ndetse n’imodoka nto zirimo abahagarariye inzego zibaherekeje.

Icyamenyekanye ni uko uyu munsi wahariwe gucyura ibikoresho bya gisirikare ndetse n’abasirikare bake babiherekeje, bikaba byitezwe ko mu bindi byiciro ari bwo hazataha benshi.

SADC yateganyije ko aba basirikare bakoresha umuhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo, bakomereze mu Karere ka Chato mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania.

Ingabo za SADC zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.

Inama idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu byo muri SADC n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.

Bashingiye ku myanzuro y’iyi nama, abakuru b’ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’izi ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro.

Ibikorwa byo gutangira gucyura izi ngabo byaratinze bitewe n’uko SADC yashakaga ko zakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma. AFC/M23 yasubije ko ibyo bigoye kuko ingabo za RDC zacyangije mbere yo guhunga urugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma.

Nyuma y’aho imishyikirano na AFC/M23 isaba gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma inaniranye, SADC yemeye ko izi ngabo zikoresha inzira yo kubutaka, isaba u Rwanda inzira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu cyumweru gishize yatangaje ko u Rwanda rwemereye ingabo za SADC inzira nyuma y’aho uyu muryango ubirusabye.

 

 

Iyi kamyo yatwaye ubwato ingabo za SADC zakoreshaga mu Kiyaga cya Kivu

 

Hari ibikoresho byashyizwe mu makamyo afite kontineri

 

Ibikoresho bimwe byatwikirijwe amahema

 

Ibi bikoresho byari biherekejwe n’ingabo z’u Rwanda zishinzwe imyitwarire, Military Police

 

Ingabo za SADC zabaga mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ugushyingo 2023

 

Babaga mu bigo byabo mu nkengero za Goma, bategereje gutaha

 

Ingabo za Tanzania (mu mpuzankano irimo icyatsi kibisi) na zo zabaga muri ubu butumwa

 

Izi ngabo zari zarajyanye muri RDC ibikoresho bitandukanye birimo ibifaru

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *