Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abantu bose ko kuwa Gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025

Kigali, Rwanda – Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abantu bose ko kuwa Gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025, ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa EID AL-ADHA.

Ibi bibaye hashingiwe ku Iteka rya Perezida No 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange mu Rwanda. Minisiteri yatangaje ko iri tangazo rigenewe abakozi bose n’abakoresha bo mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Uyu munsi mukuru wa EID AL-ADHA ni umwe mu minsi ikomeye ku bayisilamu, aho usanzwe wizihizwa ku rwego mpuzamahanga. Ni umwanya wo kwibuka ukwemera kwa Aburahamu n’ubwumvira bwe ku Mana.

Minisiteri yasabye abakozi bose n’abakoresha kubahiriza iri tangazo, ndetse no gufasha abakozi babo kwizihiza uyu munsi mukuru mu mahoro no mu bwisanzure.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *