Ad
Ad
Ad
Ad

Minisiteri y’umurimo mu Rwanda yashyizeho konji hafi y’icyumweru cyose

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi y’ikiruhuko, akazi kakazasubukurwa tariki Indwi Nyakanga.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteir y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025 yatangarijemo iminsi y’ikiruhuko iteganyijwe mu cyumweru gikurikira igitaha.

Tariki 01 Nyakanga, isanzwe ari umunsi w’Ubwigenge, ndetse na tariki 04 Nyakanga ikaba umunsi wo Kwibohora, aho iyi minsi yombi izaba ari ikiruhuko rusange

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ikomeza igaragaza ko uretse aya matariki ateganyijweho iminsi mikuru y’ingenzi mu Rwanda, hanateganyijwe iminsi y’ikiruhuko iri hagati y’ayo amatariki, ari yo ku ya 02 no ku ya 03 Nyakanga 2025.

Rwanda ecotourism experiences

Iyi Minisiteri igakomeza mu itangazo ryayo igira iti “Akazi kazasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 07 Nyakanga 2025.”

Iri tangazo rivuga kandi ko “Serivisi z’ingenzi zizakomeza gutangwa kugira ngo ibikorwa bidahagarara.” Zirimo iz’ubuvuzi zirimo inzu zicuruza imiti [Pharmacie] zibarirwa muri serivisi z’ingenzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *