Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko ababyeyi batohereza abana ku ishuri ku gihe bagomba kwirengera igihombo giterwa n’imodoka zirirwa zibategereje, aho zahagaritse akazi ko gutwara abandi bagenzi.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabivugiye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa 3 Mutarama 2025, ubwo yarebaga uko igikorwa cyo gutwara abanyeshuri basubira ku mashuri mu gihembwe cya kabiri cyari cyifashe.
Minisitiri yavuze ko kuri uyu munsi wa mbere w’izo ngendo, umubare w’abanyeshuri bategerejwe wari mucye, bigatuma imodoka zagombaga kubatwara ziharirwa igihe kinini zibategereje. Ibi, ngo, biteza igihombo ku bigo bitwara abagenzi.
Yagize ati: “Iyo abana bataje, imodoka ziba zaje kubatwara zirahomba kuko zahagaritse akandi kazi. Ba nyir’imodoka iyo tubatumiye ntibashaka kuza cyangwa baza bababaye kubera igihombo baba bahuye na cyo. Guhera ubu, igihombo kizajya kijya ku babyeyi batohereje abana babo ku gihe, kugira ngo ibintu bigende neza.”
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko abanyeshuri bagomba kugera aho imodoka zibategereje bitarenze saa cyenda z’amanywa, kugira ngo bagere ku mashuri yabo hakiri kare.
Muhawenimana Médiatrice, wari uherekeje umwana we ujya kwiga i Muhanga, yagize ati: “Igihe nikigera, umwana aba agomba kujya ku ishuri kuko ni ubumenyi aba agiye gushaka. Ababyeyi bashyira imbere kubanza kubitaho mu buryo butari ngombwa ni ubujiji kuko no ku ishuri barabagaburira.”
Nizeyimana Gracien, na we wari uherekeje umwana we, yavuze ko kuzana umwana ku ishuri hakiri kare bituma atangira amasomo nta gihunga, kandi ko n’abatarabona amafaranga y’ishuri bashobora kuganira n’ibigo bakaboneza amafaranga nyuma, aho gukerereza abana.
Ku munsi wa mbere w’ingendo, imodoka zari zagenewe abanyeshuri biga mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Ngororero, Musanze, Ngoma, na Kirehe. Ingendo zizakomeza kugeza ku wa 6 Mutarama 2025, kuko amasomo azatangira ku wa 7 Mutarama 2025.
Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi kujya bubahiriza gahunda kugira ngo abanyeshuri bagere ku mashuri ku gihe, bityo amasomo atangire nta nkomyi.