Ku mbuga nkoranyambaga ubu ntakindi kiri kuvugwa cyane mu Rwanda uretse kuba Police y’u Rwanda yagiye kuzimya umuriro mu mujyi wa Goma usanzwe wegereye aho u Rwanda ruhanira imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru ava ku binyamakuru bitandukanye avuga ko ku munsi w’ejo hashize mu masaha y’igicuku aribwo inkongi y’umuriro yafashe amwe mu mazu atuwemo n’abantu hariya muri Goma.
Ndetse bivugwa ko inzu zangiritse ziri hagati ya 9 na 15, harimo n’urusengero abantu basengeragamo.
Ubwo iyi nkongi y’umuriro yatangiraga amakuru yahise ahahanwa kugera no kuri Police y’u Rwanda, ndetse hamenyekana ko ntabutabazi buhari, bityo Ishami rishinzwe kuzimya umuriro muri police y’u Rwanda ryahise ryitabazwa rijya kuzimya uwo muriro.
Amakuru avuga ko ubwo iyi nkongi yabaga, Police y’u Rwanda ariyo yahageze mbere ya Monusco, ndetse ko Monusco yahageze igasanga umuriro wamaze kuzimwa.
Amakuru ahari n’uko iyi nkongi nta muntu yahitanye cyangwa ngo ikomeretswe, icyakoze yangije amazu bari batuyemo ndetse n’ibikoresho bakoreshaga.
Ibi si ubwambere Police y’u Rwanda yaba itabaye aho rukomeye mu mahanga kuko n’ubushize yabikoze igatabara mu mujyi wa Bujumbura ubwo hari hafashwe n’inkongi y’umuriro.
Reba Video ya mbere ubwo Police yageraga mu mujyi wa Goma.
Videwo ya 2 Police imaze kuzimya umuriro,ndetse n’uko abaturage babyakiriye.