Ad
Ad
Ad
Ad

Mu ikanzu y’umweru imwegereye, Vestine Ouedraogo yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi mu buryo bw’agahebuzo – VIDEWO

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, Vestine Ouedraogo, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana yaririmbanaga n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori bikomeye byo gusezera ubukumi (Bridal Shower), mu gihe ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umusore witwa Idriss Ouedraogo.

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi, abo mu muryango ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi. Byaranzwe n’akanyamuneza, urukundo, n’imihango yihariye yerekana uko inshuti zifatanya n’umukobwa ugiye kurushinga mu kumuherekeza no kumugira inama.

Vestine yari yambaye ikanzu y’umweru nziza imwegereye. Yasusurukijwe n’inshuti ze zari zambaye imyambaro itandukanye ariko y’uburanga, bakamugaragariza urukundo n’ishimwe bamufitiye.

Mu birori habayeho gufata amafoto y’urwibutso, gusangira amafunguro meza, gusabana mu ndirimbo no guhabwa impano zitandukanye. Bamwe mu nshuti ze bagize n’umwanya wo kumugenera amagambo y’ihumure n’impanuro, bamwifuriza kuzarushinga neza, agatangira urugo rwubakiye ku Mana.

Vestine Ouedraogo, wahoze azwi nka Ishimwe Vestine wo mu itsinda “Vestine na Dorcas”, yerekanye ko urugendo rw’umukobwa ushikamye kandi wizeye Imana, rushobora kugera ku byiza byinshi. Ubu, ari kwitegura kurushinga, ari na ko ashimangira ko Imana ari yo nkomezi ye muri byose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *