Mu mugi wa Goma AFC/M23 ihakoreye ikindi gikorwa cyatunguye amahanga yose kuko Leta ya Kinshasa yari yarananiwe kubikora

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryiyemeje guca burundu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge m u rwego rwo gusubiza agaciro iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ku wa 14 Gicurasi 2025 ubwo Meya w’uyu mujyi wa Goma, Julien Ndalieni Katembo yahuraga n’abawutuyemo, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo gusubiza igihugu cyabo agaciro.

Meya Katembo yagize ati “Intego y’ubu buyobozi ni ukugarura agaciro ka RDC. Igihugu cyubahwe ahantu hose. Igihe tuzagarura umutekano mu gihugu, tuzagenda, dusigire abato igihugu gifite itoto. Ese tuzabasigira igihugu cy’abasinzi? Niba uzi ko ubonera ubuzima mu gucuruza urumogi, byihorere.”

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko inzoga zemewe mu mujyi wa Goma ari izibikwa mu macupa gusa, ati “Inzoga yemewe ni iyihe? Ni ishyirwa mu icupa. Si ishyirwa mu masashi, iyo ntidushaka kongera kuyibona. Kubera ko iyo abanyeshuri bagiye kwiga, bagashyira Chief mu mufuka, bagira imyitwarire mibi, bagateza akavuyo mu ishuri.”

Yakomeje ati “Icupa rya pulasitiki twemeranyije ni irya mililitiro 300 kuzamura, si iriri munsi yazo.”

RDC ifatwa nk’ahantu harangwa abantu banywa bakanacuruza ku mugaragaro ibiyobyabwenge birimo urumogi, rimwe na rimwe bakanarwambutsa mu bihugu by’abaturanyi. Ibyo bituma bateza umutekano muke nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Kuva AFC/M23 yafata uyu mujyi muri Mutarama 2025, yashyize imbaraga mu bikorwa byo kugarura umutekano birimo gushakisha intwaro zahishwe mu ngo ndetse n’abafite umugambi wo kuwuhungabanya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *