Mu mujyi wa Harare rwagati, muri Zimbabwe, abagore batatu bivugwa ko bakora umwuga w’uburaya hamwe n’umugabo ufite umugore utwite, bafashwe basambanira mu ruhame nijoro mu gace ka Southlea Park.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru H-Metro, aba bantu bafashwe ku itariki ya 9 Kamena 2025, ahagana saa tatu z’ijoro, nyuma y’amakuru yatanzwe ku bapolisi.
Polisi yahageze iyobowe na Konstabo Precious Manyimbiri afatanyije na Sergeant Dohwe n’abandi bapolisi babiri, basanga bari mu gikorwa cy’ubusambanyi.
Abo bafashwe ni Mellisa Mapanga w’imyaka 23, Rutendo Joseph w’imyaka 27, Elsie Mupesa w’imyaka 22 ndetse na Takura Pedzisai w’imyaka 35. Abagore bemeye ko bakora uburaya nk’uburyo bwabo bwo kwitunga.
Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rwa Mbare, bose bemeye icyaha cyo kwitwara nabi mu ruhame. Umucamanza Tatenda Mukurunga yaciye buri mugore ihazabu ya $50 cyangwa igifungo cy’iminsi 45 nibananirwa kwishyura, mu gihe Pedzisai yaciwe $100 kubera ko yari afite umugore utwite, bikaba byafashwe nk’ikintu gikomeye cyiyongera ku cyaha.
Umucamanza yibukije abaturage ko imyitwarire nk’iyo mu ruhame itazihanganirwa na gato, asaba abantu kubaha umuco no kwirinda kwangiza isura y’ahantu rusange.