Ad
Ad
Ad
Ad

Mu mukino wahuje abanyamakuru b’imikino bakiri ingaragu banyagiye imvura y’ibitego bagenzi babo bafite bagore

Ikipe y’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda izwi nka AJSPOR FC yaraye itanze ibyishimo mu mukino wa gishuti wakinwe hagati y’abanyamakuru ubwabo, aho abatarashaka (batari barashatse) batsinze abashatse (bamaze gushaka) ibitego 7 kuri 2.

Uyu mukino wagaragayemo urwenya, ubushake bwo kwidagadura ndetse n’ubuhanga mu mupira w’amaguru, wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 29 Kamena 2025, ukinirwa kuri Zuria Court iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Wari umukino ugamije gufasha abanyamakuru guhuza no kuruhuka mu buryo bwiza, binyuze mu mikino n’imyidagaduro. Ikipe y’abatarashatse yagaragaje ko nubwo nta mirimo yo mu rugo ibaboshye, bafite imbaraga n’ubuhanga buhanitse mu kibuga, bituma bagaragaza ubudasa mu mukino.

Abarebye uyu mukino bashimishijwe n’imyitwarire myiza y’abanyamakuru, uburyo bitwaye ku kibuga ndetse n’uburyo umukino wabaye umwanya wo kongera gusabana hagati yabo no kuruhuka mu buryo bwiza nyuma y’akazi kabo ka buri munsi ko gutara no gutangaza amakuru y’imikino.

Nyuma y’umukino, bamwe mu bitabiriye bagaragaje ko bifuza ko bene iyi mikino yitabirwa n’abandi banyamakuru benshi kandi igakomeza kuba igikorwa ngarukakwezi cyangwa ngarukamwaka.

AJSPOR FC ikomeje kuba urubuga rw’ingirakamaro ku banyamakuru b’imikino, ntibagarukira gusa mu kazi k’itangazamakuru, ahubwo banagaragaza impano n’umurava mu mikino bahitamo gukina ubwabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *