Nyuma y’umukino usoza Shampiyona wahuje APR FC na Musanze FC kuri Stade Amahoro i Remera, abafana ba APR FC bagaragaye bakora igikorwa cyatangaje benshi. Abo bafana binjiye mu kibuga bambaye imyambaro y’umweru, bakenyeye ibitambaro by’ubururu, ndetse bagenda bunamye, basa nk’abafite ikintu bateze ku mugongo.
Ibi bikorwa byari bifite ubutumwa bukomeye: bashakaga kwerekana ko ikipe yabo, APR FC, ari yo yikoreye ikipe ya Rayon Sports ku mugongo, mu buryo bwo kuyifasha kubona itike yo kujya mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Ibi byose byaturutse ku buryo APR FC yihariye ibikombe byose by’imbere mu gihugu muri uyu mwaka wa 2025 – Igikombe cy’Amahoro ndetse n’icya Shampiyona. Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko ikipe yegukanye Igikombe cy’Amahoro ari yo ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, naho iyabaye iya mbere muri shampiyona ikajya muri CAF Champions League, kuri ubu byombi byegukanywe na APR FC.
Bivuze ko ikipe ya kabiri muri shampiyona, ari yo Rayon Sports, ari yo izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup – bitewe n’uko APR FC yatwaye ibikombe byombi. Abafana ba APR bakoresheje uburyo bwo gutebya ariko buvuga byinshi, bashaka kwerekana ko ikipe yabo yatanze “ubufasha” kuri mukeba wayo isanzwe bahanganye bikomeye.
Umukino warangiye APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-1, ari nawo mukino waherewemo ku mugaragaro Igikombe cya Shampiyona ya 2025, cyabaye icya gatandatu yegukanye yikurikiranya.
Ibirori byari bibereye ijisho, byagaragaje ko abafana ba APR FC bafite uburyo bwihariye bwo kwishimira intsinzi, ariko banakomoza ku mukeba wabo mu buryo busekeje, bukomeza guha isura udushya dususurutsa umupira w’amaguru mu Rwanda.