Ad
Ad
Ad
Ad

Mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bahamagaje Aba-Minisitiri 2 bakomeye ngo bisobanure

Abadepite batumije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ngo batange ibisobanuro mu magambo kubera ibibazo byagaragaye mu ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ku baturage.

 

Ni nyuma y’ingendo Abadepite bakoze kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2025 mu Turere twose tw’Intara hasurwa imwe mu mirenge, na ho kuva ku wa 7 kugeza ku wa 8 Kamena 2025 bajya mu mirenge yose y’Umujyi wa Kigali.

 

Mu bibazo byagaragaye muri izi ngendo harimo amwe mu makuru ari muri sisitemu y’irangamimerere atanditse neza (amazina, igihe umuntu yavukiye, igitsina, n’ibindi)

 

Banasanze sisiteme y’Iyandikwa mu Irangamimerere n’Imibare ijyana n’Irangamimerere idateganya uburyo bwo kwandikisha umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe nk’uko itegeko ribiteganya, kuko imwandika ku mugabo ufitanye isezerano na nyina kandi atari we wamubyaye.

 

Mu bindi harimo kuba usaba inyandiko y’ishyingirwa (acte de mariage) ayibona ari uko atanze nimero z’indangamuntu z’abatangabuhamya bamusinyiye ashyingirwa, ibyo bikaba imbogamizi ku bantu bashyingiwe mbere y’umwaka wa 2017 no mu yindi myaka yakurikiye, kuko hari igihe abatangabuhamya batasabwaga izo nimero z’indangamuntu, hakaba hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma abatangabuhamya bataboneka.

 

Mu myanzuro Abadepite bafashe mu Nteko Rusange yo ku wa 26 Kamena 2025 harimo uwo “gutumira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze muri rusange, n’ibyagaragaye mu mitangire ya serivisi z’irangamimerere by’umwihariko.”

Hatumijwe kandi “Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hatangwa serivisi ku baturage”.

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabwe kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uko ibibazo abaturage bagejeje ku Badepite biri mu nshingano z’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bigaragara muri raporo z’Uturere, bikazakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *