“Mu Rwanda buri wese ahawe ikaze. Ngiye kuzana Chris Brown hano.” – Coach Gaël yatangaje ko yiteguye gutanga arenga miliyoni 500, azane Chris Brown i Kigali

Umuherwe ufasha abahanzi Coach Gaël yatangaje ko ari mu myiteguro yo kuzana icyamamare mu muziki w’Isi, Chris Brown, mu Rwanda. Ibi yabigarutseho abinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yagize ati:

“Mu Rwanda buri wese ahawe ikaze. Ngiye kuzana Chris Brown hano. Mubike ahantu aya magambo yanjye.”

Chris Brown, uzwi ku isi hose kubera impano ye mu kuririmba, kubyina no gukora ibitaramo bikomeye, asanzwe yishyurwa amafaranga ari hagati ya 300,000$ (arenga miliyoni 427 Frw) na 1,000,000$ (arenga miliyari 1 Frw) ku gitaramo kimwe.

Nubwo Coach Gaël atatangaje itariki nyirizina cyangwa ibindi bisobanuro ku bijyanye n’uko iki gitaramo kizategurwa, yavuze ko afite icyizere n’ ubushake bwo kugeza Chris Brown imbere y’Abanyarwanda. Iki ni icyifuzo gishobora kuba igikorwa kidasanzwe mu rwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, cyane cyane niba byashyirwa mu bikorwa.

Abakurikirana ibya muzika n’imyidagaduro mu Rwanda bakomeje kwibaza niba koko bizashoboka, ariko bamwe banatanga ubutumwa bwo gushyigikira Coach Gaël ku rugendo yatangiye rwo gukorera ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *