Mbere yo gusezera ku mwuga w’itangazamakuru, umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro yasabye imbabazi mugenzi we Kaniziyusi Kagabo ku gikorwa kitari cyiza yamukoreye mu bihe byashize. Ubwo Antha yari yahamagawe kuri video call mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, bamubaza ibihe atazibagirwa mu rugendo rwe rw’itangazamakuru.
Mu gusubiza, Antha yagarutse ku nkuru yabaye ubwo yajyaga kwakira umukinnyi w’umurundi Piero wari ugiye gukinira AS Kigali ku kibuga cy’indege i Kanombe. Antha yashakaga kuba uwa mbere mu gutangaza iyo nkuru, maze agerayo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo asanga Kaniziyusi yamutanze kuhagera.
Mu rwego rwo kwirinda ko Kaniziyusi amutanguranwa gutangaza inkuru, Antha yahise amuhamagara kuri telefone amubeshya ko hari ikindi gikorwa cy’itangazamakuru cyihutirwa kiri kuba mu kindi gice, aho ngo bari gutanga inkuru ikomeye ndetse n’amafaranga ku banyamakuru.
Kaniziyusi yahise yihuta ajya gushaka iyo nkuru, mu gihe Antha we yakomezaga gufata amashusho y’umukinnyi yitonze, maze ayatangaza mbere y’abandi banyamakuru.
Mu gusaba imbabazi, Antha yavuze ko icyo gikorwa cyamuko ku mutima igihe kirekire, akaba yarahoraga yumva ko agomba gusaba imbabazi mugenzi we mbere yo gusezera mu mwuga w’itangazamakuru.Yongeyeho ko urugendo rw’itangazamakuru ari inzira irimo ibihe bitandukanye, ariko ko kugororoka no kwemera amakosa ari byo byubaka umwuga.
Antha yatangaje ko asezeye burundu umwuga w’itangazamakuru akaba agiye gukomereza mu mwuga wo gushaka abakinnyi bato muri Africa akabajyana i Burayi mu igeregezwa mu makipe atandukanye yaho.