Mucyo Antha Biganiro, wahoze ari umunyamakuru w’imikino akaba n’umuranga w’abakinnyi, yavuze ko Rayon Sports ikwiye kwitondera igura rya Musore Prince Michel ukomoka mu Burundi. Avuga ko atari umukinnyi ushobora kuzamura urwego rw’iyi kipe.
Mu kiganiro kuri Radio O, Mucyo yagereranyije Musore Prince n’abandi bakinnyi bo mu Rwanda, nka Ishimwe Christian, avuga ko Musore adafite impano irenze iy’abo bakinnyi basanzwe bazwi imbere mu gihugu.
Uyu muranga w’abakinnyi aherutse no gufasha umukinnyi Umar Abba kujya muri Bugesera FC. Avuga ko amakipe nka Rayon Sports na APR FC akwiye gushora imari mu bakinnyi bo mu Rwanda aho kujya kureba abava muri Uganda.
Mucyo avuga ko isoko ry’abakinnyi bo muri Uganda ritagifite impano nshya nk’uko byahoze, bityo abona nta mpamvu yo kurigenderaho cyane mu gihe hari impano zihari imbere mu gihugu.
Rayon Sports imaze gusinyisha umutoza mushya ndetse bivugwa ko yamaze kugirana amasezerano y’imyaka ibiri na Mosengo Tansele. Ni igikorwa kigaragaza ko ikipe iri mu mishinga yo kwiyubaka.
Nubwo bimeze bityo, igura rya Musore Prince riracyavugwaho byinshi, mu gihe na APR FC iri gushakisha umutoza mushya n’abandi bakinnyi bashya bazafasha ikipe mu mwaka utaha.