Nugiye kwicwa mushire niba mutagize icyo mukora! Mutesi Scovia yageneye ubutumwa Abanyamulenge aho bari hose ku Isi.
Umunyamakuru Mutesi Scovia umaze kubaka izina rikomeye mu rugand rw’imyidagaduro, Nyuma yo kubona ibiri gukorerwa Abanyamulenge muri Republica Iharanira Demokarasi ya Congo, yacyebuye Abanyamulenge aho batuye hose ku Isi abasaba ko bagira icyo bakora mu maguru mashya ngo kuko bitabaye ibyo bashobora kwicirwa gutsembwa.
Uyu Munyamakuru mu kiganiro acisha ku muyoboro we wa Youtube yumvikanye Aburira Abanyamulenge bose abibutsa ko bo ubwabo bakwiye guhaguruka bakirwanaho kuko bene wabo bari kwicwa umusubirizo muri DRC .
Abibutsa ko abantu bari kwicwa ari bene wabo ndetse ikibabaje kinateye impungenge cyane akaba ari uko abari kubica n’ubundi bayobowe na bene wabo. Abo yavugaga bamwe mu bayobozi b’Abasirikare bayoboye umuvundo w’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge.
Yagize ati “Abanyamulenge baragowe cyane kuko abari kubica ni bene wabo, barabazi cyane, ntahantu bashobora kwihisha, Uramutse uhigwa n’umuntu utakuzi wenda wamwihisha ariko umuntu ukuzi neza ntaho wamwihisha.”.
Yasabye Abanyamulenge kwirwanaho kuko nibatgereza imiryango y’abibumbye ngo ibe ariyo izaza kubatabara, nta butabazi bazabona.
Yatanze urugero kuri Genocide zagiye ziba mu bice bitandukanye by’Isi, Nk’u Rwanda, Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, Genocide yakorewe Abayahudi, n’izindi, avuga ko impamvu abantu bagiye bicwa cyane muri izo Genocide, nuko abantu babaga bicwa n’abagenzi babo babazi neza.
Reba Video: