Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yavuze ko iyi kipe yarahiye ko umukino uzayihuza na APR FC igomba kuwutsinda kugira ngo ihangane n’ibibazo byose biyiganisha mu Cyiciro cya Kabiri.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, ni bwo Muhazi United izakirira APR FC kuri Stade y’Akarere ka Ngoma mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino ukenewe ku mpande zombi kuko APR FC iri mu rugamba rwo gushaka amanota ayifasha kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25.
Ni mu gihe Muhazi United FC iri mu makipe arwana n’ubuzima, iramutse ikoze ikosa mu mikino ibiri isigaye, yakwisanga yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.
Mu kiganiro Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yagiranye na IGIHE yatangaje ko ibyabaye byose mu mwaka wose bagerageje kubyirengagiza bagategura umukino w’ishiraniro.
Ati “Ni umukino buri wese hano afite nk’intego ye. Ibyo twabibwiye abakinnyi ndetse n’abatoza, agahimbazamushyi twarakongereye. Bisobanuye ko nta rwitwazo dufite.”
“Ikindi kandi iyo urebye usanga turebye nabi twamanuka mu Cyiciro cya Kabiri. Kugira ngo rero ibyo bitazatugeraho turasabwa amanota yo ku mukino wa APR FC twafashe nk’uwo gupfa no gukira.”
Nkaka yongeyeho ko abakinnyi bongerewe agahimbazamushyi ugereranyije n’akari kashyizeho ku mukino wabahuje na Rayon Sports, aho bari bahawe ibihumbi 100 Frw.
Perezida wa Muhazi United yashyize umucyo ku mpamvu yatumye badakorera imyitozo muri Stade ya Ngoma izaberaho imikino kubera izindi gahunda zabereyemo kuri uyu wa Kane, agaragaza ko ari impamvu zaturutse ku ikipe “yagiye gukora imyitozo itabimenyesheje ikipe.”
Muhazi United FC iri ku mwanya wa 14 wa Rwanda Premier League, aho inganya amanota 30 n’Amagaju FC ya 15, gusa igatabarwa n’umwenda w’ibitego ku makipe yombi.
Iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba itakaje umwe mu mikino ibiri isigaye, Amagaju agatsinda yose, yahita isubira mu Cyiciro cya Kabiri.
Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC ifite amanota 61, ikarusha Rayon Sports ya kabiri amanota abiri.