Jamus SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo, yatangaje ko yiteguye kwakira Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, ni bwo Jamus SC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga isaba abakunzi bayo kwakirana yombi Muhire Kevin.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, aza kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Juba, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, Saa Kumi z’Umugoroba.
Iti “Turabatumiye mwese muze twakire icyamamare Muhire Kevin, umukinnyi w’umunyempano ukina mu kibuga hagati uvuye mu Rwanda. Tumwereke ko tumushyigikiye ndetse tumuhe ikaze.”
Muhire w’imyaka 26, aragera muri Sudani y’Epfo nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports. Ni amasezerano yarangiye ayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro.
Muhire wari kapiteni w’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu (CHAN), asubiye hanze aho yakiniye andi makipe nka El Makasa, El Dakhlia, Talaea El Gaish, Saham Club na Al-Yarmouk SC.