Muhizi Anathole wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame we n’umunyamategeko Katisiga Rusobanuka Emile baburanye ubujurire basaba ko bagirwa abere.
Ubushinjacyaha bwo burasaba ko igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu bakatiwe kidakwiye guhinduka.
Inteko y’Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko nibo baburanishaga Anathole Muhizi wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame kimwe n’umunyamategeko Katisiga Rusobanuka Emile bareganwa.
Bombi baburanaga ubujurire ku gihano bakatiwe cyo gufungwa imyaka itanu aho bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga bajurira mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.
Ipfundo ry’uru rubanza n’icyemezo cya NIBIGIRA Alphonsine waguze inzu na Anathole Muhizi aho icyo cyemezo cyemezaga ko ari ingaragu maze bikekwa ko bakifashishije barega BNR ngo inzu yari igiye gutezwa cyamunara yo kutagurishwa kandi Me Katisiga Rusobanuka Emile niwe wagombaga kuburana na BNR.
Anathole Muhizi yasabye urukiko ko rwamubariza ubushinjacyaha aho yakoreye icyaha ari kuregwa.
Anathole yavugaga ko mu nyandiko isoza iperereza y’ubugenzacyasha bwavuze ko icyaha aregwa cyakozwe kuwa 28 Mata 2022 kandi icyaha gikorerwa mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro agasaba ko ubushinjacyaha bwagaragaza icyaha aregwa icyo ari cyo.
Anathole kandi yavuze ko yamaze amezi atandatu atararegerwa urukiko ngo hategerejwe ko habazwa umukozi wa Me Katiziga Rusobanuka Emile ndetse hakabazwa umukozi w’irembo wasohoye icyemezo bari kuburana ubu cyemeza ko uwari wagurishije inzu na Muhizi Anathole yari ingaragu atari yagashyingirwa.
Muhizi ati”Kugeza ubu sindamenyeshwa icyo babajijwe nkaba nsaba urukiko ko rwabambariza niba batarabajijwe.”
Anathole yakomeje avuga ko hari icyemezo cyatanzwe na NIDA kandi niyo yatanze icyemezo ko uwo Alphonsine ari ingaragu bucyeye hasohoka ikindi cyemezo ko uriya waguze inzu na Anathole yashyingiwe urukiko rwamuhamije icyaha rwemeje ko Anathole yagendeye ku makosa yari mu irangamimerere y’uwo baguze inzu maze Anathole agasaba icyemezo ko Alphonsine ari ingaragu.
Muhizi Anathole ati”Njye namenye gute Alphonsine twaguze inzu ko ari ingaragu? Nahurira he nabyo ndi IT se wa NIDA? Nashakaga gusezerana se na Alphonsine?”
Anathole kandi yavuze ko ubushinjacyaha bwavuze ko yarI atuye mu kagari kamwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile kandi ngo bavuganye inshuro 219 kuri telefone.
Anathole Muhizi ati”Nyakubahwa Perezida namwe banyakubahwa bacamanza mu gize inteko uretse abarambagizanya ubundi ubwo twari kuvugana izo nshuro zose Koko?
Anathole Muhizi yasoje asaba kurenganurwa.
Me Aristide Mutabaruka umwe mu banyamategeko babiri bunganira Anathole Muhizi we yavuze ko ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza uwasabye icyangombwa, bukagaragaza uwishyuye icyangombwa.
Me Mutabaruka ati”Niba hari amakosa yagaragaye mu irangamimerere ya Alphonsine wagurishije inzu na Anathole nta ruhare Muhizi Anathole twunganira none ruhari bityo azagirwe umwere.”
Me Jean Pierre Nkurunziza nawe wunganira Anathole Muhizi yabwiye urukiko ko mbere Anathole Muhizi yaregwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ariko inzego z’ibanze zimaze kwemera ko aribo batanze icyo cyemezo nibwo ubushinjacyaha bwahinduye inyito byitwa ‘Kwihesha ikintu cyundi’.
Me Nkurunziza ati”Dusanga Anathole akwiye kugirwa umwere kubera ko nta cyaha yakoze.”
Me Katisiga nawe yireguye
Me Katisiga Rusobanuka Emile nawe ureganwa na Muhizi Anathole aravuga ko yatanze ikirego ageze mu rukiko ahita atanga inzitizi ko uwaguze inzu na Anathole yahamagazwa agasobanura ibijyanye n’icyemezo cyerekanaga ko ari ingaragu ariko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha Me Katiziga Rusobanuka Emile ibyo rutabihaye agaciro.
Me Katisiga aravuga ko muri RIB yabajijwe nk’umutangabuhamya ndetse aho abarijwe nk’uregwa avuga ko igihembo cye nk’avoka yari yagihawe na Alphonsine wagurishije inzu na Anathole Muhizi gusa Muhizi yamugurije amafaranga.
Urukiko rwabajije Me Katisiga ngo Kuki aya masezerano mwagiranye na Alphonsine ngo umubaranire ariho isinya imwe? Me Katiziga nawe mugusubiza ati”Habayeho kwibeshya Alphonsine we afite inyandiko iriho imikono ibiri yabonye byakomeye ndetse anamenye ko njyewe mfite amasezerano ariho umukono umwe we yanga kugaragaza ayo afite ahubwo aranyihakana.”
Me Katisiga Rusobanuka Emile arasaba ko yagirwa umwere.
Me Ruramira Zebedee umwe mu banyamategeko bunganira Me Katisiga Rusobanuka Emile we avuga ko umukiriya we yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri hakibazwa niba iyo nyandiko yarakoreshejwe.
Me Ruramira ati”Ese icyo cyemezo cyarakoreshejwe? Niba cyarakoreshejwe se nk’igihimbano kandi inzego z’ibanze zemeje ko arizo zagitanze ikigaragara nuko icyo cyemezo kitakwitwa ko kitavugisha ukuri mu gihe NIDA ubwayo yemeje ko mu gihe icyo cyemezo gitangwa mu irangamimerere ya Alphonsine. “
Me Ntare Paul nawe wunganira Me Katisiga yabwiye urukiko ko uwo yunganira ari umwunganizi mu mategeko kandi mu rubanza yari agiye kuburaniramo Alphonsine , Me Katisiga nta nyungu yihariye yari afitemo ahubwo inyungu zari zifite Alphonsine .
Me Ntare ati”Ese Me Katisiga yari kuba ariganya agahamagara uri kuriganywa? Ese inzu yari yatejwe cyamunara yari kuba iyande hagati ya Me Katisiga na Alphonsine ? Igisubizo inzu yari kuba iya nyirayo ariwe wari wanayigurishije na Muhizi Anathole.”
Me Valerie Gakunzi nawe wunganira Me Katisiga Rusobanuka Emile nawe yasabye ko umukiriya we yagirwa umwere.
Urukiko rwabajije icyo ubushinjacyaha buvuga mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Muhizi bwasabye ko hazabazwa umukozi w’irembo wasohoye iyo nyandiko n’umukozi wa Me Katiziga.
Uhagarariye ubushinjacyaha mu kugisubiza yagize ati “Twasanze atari ngombwa icyangombwa wagisaba aho waba uri hose singombwa kujya mu biro by’usabwa serivisi.”
Uhagarariye ubushinjacyaha kandi yakomeje avuga ko kuba Me Katisiga yaravuye mu rubanza yari yatangiye akanasaba ko hahamagazwa Alphonsine ari uko yabonaga ko ibyo yishoyemo ataribyo kandi kuvamo kwe nuko yabonaga ko bishobora kuvumburwa kuko ibyo bimenyetso byari byabonetse mu buryo bw’uburiganya kandi Me Katisiga yari afite inyungu mu rubanza kuko yarahembwaga.
Ubushinjacyaha kandi bukomeza buvuga ko Me Katisiga na Muhizi Anathole bakoze amanyanga kuko mu masezerano banditse amazina ya NIRAGIRE Alphonsine aho kwandika NIBIGIRA Alphonsine bivuze ko ibyo bakoraga byose ari ibihimbano bityo igihano bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kidakwiye guhinduka.
Izina Alphonsine ryagarutsweho mu rukiko, Me Katisiga yemera ko yari yahawe akazi na Alphonsine ngo amwunganire mu mategeko impamvu yo gukurikiranwa Kwa Muhizi bikekwa ko numero zatse icyo cyangombwa zari ize.
Anathole Muhizi yamenyekanye arega BNR imbere ya Perezida Paul Kagame ubu afungiye mu igororero rya Muhanga.
Naho Me Katisiga Rusobanuka Emile we aburana adufunze ariko urukiko yajuririyemo rwemeje ko afungwa yahita ashakishwa agafungwa.
Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa muri Nyakanga.