Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yarangiye, ariko hari amakipe menshi atarishyura neza abakinnyi n’abakozi bayo.Kuri ubu hagaragajwe urutonde rw’amakipe yose afite ibirarane by’imishahara cyangwa andi mafaranga bagomba abakinnyi, ndetse rinagaragaza uko ayo makipe akurikirana hakurikijwe ibyo bibazo.
APR FC, Police FC, Gorilla FC, Marines FC na Etincelles FC niyo makipe asoje shampiyona nta kirarane bafite, bikaba bigaragaza ko ayo makipe afite imyitwarire myiza mu bijyanye n’imicungire y’amafaranga n’imibanire myiza n’abakozi bayo.
Ku rundi ruhande, hari amakipe afite ibirarane byinshi cyane:
-
Sunrise FC: Ifite ibirarane by’amezi 10, ikaba ariyo ifite byinshi kurusha andi makipe yose.
-
AS Kigali: Ifite ibirarane by’amezi 8.
-
GASOGI United: Ifite ibirarane by’amezi 3.
-
Kiyovu Sports: Ifite ibirarane by’amezi 3 n’igice.
-
Vision FC, Musanze FC, Muhazi United, Mukura VS, Amagaju FC: Zifite ibirarane by’amezi 2.
-
Rayon Sports, Bugesera FC, Rutsiro FC: Zifite ibirarane by’ukwezi 1.
Ibi birarane bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikoro y’abakinnyi, imyiteguro y’amakipe, ndetse n’uburyo bwo kugura abakinnyi bashya mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigiye gufungura.
Abasesenguzi bavuga ko ibi ari ikibazo gikomeye kigomba guhabwa umurongo uhamye, kugira ngo shampiyona y’igihugu ikomeze kugira ireme, abakinnyi bagire umutekano, n’abaterankunga bagire icyizere mu ishoramari mu mupira w’amaguru mu Rwanda.