Muri Congo ibyaho ni udushya gusa! Abashakashatsi batunguwe n’imyitwarire y’ingagi zo muri RDC

Abashakashatsi batunguwe n’uburyo ingagi enye zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zabashije kumenyerana na ngenzi zazo mu gihe kitageze ku mwaka, kandi zari zimaze igihe kinini ziba zonyine.

Imyitwarire y’izi ngagi yatangajwe n’abashakashatsi bo mu kigo ‘Gorilla Rehabilitation and Conservation Education Center (GRACE)’ gikorera muri RDC.

Izi ngangi enye z’ingore zizwi ku mazina ya Isangi, Lulingu, Mapendo na Ndjingala zifite hagati y’imyaka 10 na 25. Ubwo zari zikiri nto zatabawe n’abantu nyuma yo gufatwa zashimuswe, zijyanwa kurererwa muri iki kigo.

Muri iki kigo zahamaze imyaka myinshi zitegurwa uko zizabana na ngenzi zazo umunsi zizaba zasubijwe mu gasozi.

Mu Ukwakira 2024 nibwo zajyanywe kuba ku Musozi wa Tshiaberimu muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, gusa ntizahita zishyirwa mu zindi, ahubwo zibanza kuba ahantu hazo hihariye kandi hafunze.

Katie Fawcett uri mu bashakashatsi bakurikiranye izi ngagi, yavuze ko bateganyaga ko zishobora kugera ku rwego rwo kujya mu zindi nyuma y’imyaka, gusa ngo batunguwe n’uko zamenyereye mu mezi make.

Ati “Byabaye vuba cyane ugereranyije n’uko twabitekerezaga.”

Kimwe mu byatunguye aba bashakashatsi ni uburyo izi ngagi zihuse mu kugira ubushake bwo kubonana na ngenzi zazo z’ingabo, ndetse barazireka.

Kugeza ubu izi ngagi uko ari enye zisigaye ziba muri ngenzi zazo ku gasozi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *