Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umugore w’imyaka 37 utuye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro wakubise umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 akamukomeretsa bikabije.
Icyaha akurikiranweho nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, cyakozwe ku itariki 18 Kanama 2025 ubwo uyu mugore yakubitaga umwana we umwuko ku munwa akamukura amenyo abiri y’imbere amuhoye ko yari yabuze amafaranga 200Rwf bagombaga kumugarurira avuye kwiyogoshesha.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yabitewe n’umujinya w’uko yari yasigiye uyu mwana amafaranga 500frw yo kwiyogoshesha aho yagomba kumugarurira ibiceri 200 frw; umwana yagera mu rugo avuye kwiyogoshesha yayamubaza ntayamuhe.
Icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo ya 28 y’Itegeko no 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.