Murumuna wa Mario Balotelli amakipe y’i Nyarugenge azayamara! APR FC yatangiye ibiganiro byo kugura rutahizamu Moctar Mohamed Cissé wa Stade Malien

Mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino, APR FC irimo gushakisha abakinnyi bashya bashobora kuyifasha kongera imbaraga. Muri aba bakinnyi, hari abiri bakomoka muri Uganda, Allan Okello na Ronald Ssekiganda, ndetse n’umunya-Mali Moctar Mohamed Cissé, rutahizamu uhagaze neza muri shampiyona ya Mali.

Abashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC bagiye muri Mali kureba rutahizamu Moctar Mohamed Cissé bakunze kwitirira igihangange Mario Balotelli kubera ukuntu basa. Uyu mukinnyi akinira Stade Malien, ikipe iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyo gihugu. Ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Mali, akaba ari umwe mu bakinnyi bamaze kumurikirwa APR FC nk’umwe ushobora kongera imbaraga mu busatirizi bwayo

Amakuru avuga ko APR FC yamaze kumvikana na Ronald Ssekiganda, mu gihe ibiganiro bikomeje na Allan Okello. Aba bakinnyi bombi barigaragaje cyane muri shampiyona ya Uganda, aho Ssekiganda akinira Villa SC na Okello akinira Vipers SC. Bagiriye akamaro Ikipe y’Igihugu ya Uganda ubwo yatsindaga Guinée igitego 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho Okello ari we watsinze icyo gitego. Kuri ubu, ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Uganda, aho afite 14 mu mikino 21.

Mu gihe ibiganiro bikomeje, biragaragara ko APR FC yifuza kwinjiza abakinnyi bafite ubunararibonye kandi bafite ubushobozi bwo kuzamura urwego rw’ikipe. Niba aba bakinnyi batatu babona amahirwe yo kwinjira muri APR FC, bazongera imbaraga mu mpande zitandukanye, haba mu kibuga hagati no mu busatirizi. Biracyategerejwe kureba uko APR FC izarangiza ibiganiro na bo mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *