Musore ntugomba kurenza ibihumbi 15! Dore uko itegeko ry’u Rwanda riteganya inkwano

Guhera mu myaka ya kera muri basogokuruza b’Ababanyarwa, inkwano yari kimwe mu kimenyetso gikomeye mu muco ndetse cyaraziraga kikaziririzwa gucyura umugeni utatanze inkwano, yewe dore ko n’iwabo batashoboraga kumuguha.

Gusa uko iterambere ryagiye rijya mbere, n’umuco wagiye ucyendera kugeza naho bamwe batangira kujya bishyingira batabanje mubyereka Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe yewe ngo batange n’izo nkwano.

Ariko burya ngo agahugu katagira umuco karacika, kuri ubu iyo hatabayeho kwishyingira, umuntu wese utekereje gukora ubukwe aba agomba no gutanga inkwano kugirango ahabwe umugeni.

Gusa n’ubwo inkwano zitangwa, byaje kugaragara ko ari kimwe mu bintu bididindiza cyane abagiye gushakana, rimwe na rimwe bakanabireka kubera ibura ry’inkwano, abazitanze rimwe zikabasiga mu bukene, rimwe hakabaho kwifuza cyane kw’ababyeyi, n’ibindi, ibi aribyo byatezaga abantu benshi kwishyingira.

Ibyo byatumye Leta y’u Rwanda itekereza kuri iki kibazo, ndetse ishyiraho itegeko ry’inkwano umusore atagomba kurenza igihe agiye gukwa umugeni we.

Nkuko amategeko abiteganya, Umukobwa agomba gukwa inyana imwe cyangwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 Rwf na 15 Rwf. Ababyeyi b’umukobwa nibo bagomba guhitamo.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kugira bati “n’ubundi ibi ni nk’ubuntu”, abandi bati “Ese iyo bayikuraho burundu bikagira inzira?”

Gusa ibi Leta ya koze byari mu buryo bwo kugabanya abantu benshi babana bishyingiye cyangwa ubuzima bubi abantu babamo nyuma y’ubukwe kandi hari amafaranga batanze mu nkwano yakabaye abagoboka.

Impamvu nyamukuru ituma inkwano idakurwaho n’uko ari kimwe b’u bice bikomeye bigize umuco Nyarwanda.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *