Mutesi Scovia na Sabin batangiye gukoranamo bapfa Dr Kanimba – Video

Umunyamakuru Mutesi Scovia akaba n’umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe Abanyamakuru bigenga RMC, yatangiye kwikomwa na Mugenzi we Murungi Sabin nyuma y’amagambo yatangaje akamubabaza.

Mu gihe cyashize, binyujijwe ku muyoboro wa YouTube kuri shene ya Isimbi TV ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga za Isimbi Tv n’ izabandi bantu, hakusanyijwe inkunga yo kuvuza muganga Dr Vincent Kanimba wari urwaye.

Nyuma y’igihe ari mu bitaro, uyu Kanimba yaje kugaragara ko yavuye mu bitaro ndetse bivugwa ko ubufasha yahawe bwamufashije akavurwa yewe nawe akivugira ko yakize.

Gusa nyuma y’ibyo byose, Umunyamakuru Mutesi Scovia mu kiganiro aherutse gukora yatangaje imvuga isa nk’igaragaza ko amafaranga yose yakuwe mu baturage ngo Dr Kanimba avurwe, atakoreshejwe icyo yagombaga gukoreshwa ahubwo bwari uburyo bw’ubujura.

Scovia avuga ko ayo mafaranga atavujwemo Kanimba kuko ngo atakize ngo abe yagaruka kuvura nkuko bisanzwe.

Ni mu gihe umunyamakuru Sabin unashyigikiwe na benshi, abihakana yivuye inyuma avuga ko atari gukora ibyo bintu agamije kwiba abaturage.

Abandi ba-YouTuber nabo bakomeje kwiba impamvu Mutesi Scovia yaba yakoze ibi, niba yaba afitanye ikibazo na Sabin, cyangwa se byaba ari ukuri. Reba AMASHUSHO.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *