Muri iyi minsi hakomeje gusohoka amafoto yamamaza utubari dutandukanye tugaragaza Mutoniwase Nadia ukina muri filime ‘Umuturanyi’ yitwa Muganga, nk’inkumi bahisemo mu rwego rwo kureshya abakiriya, akazi benshi bita ‘Hosting’.
Ni akazi Muganga ahamya ko yatangiye muri Mutarama 2025, akaba yabwiye IGIHE ko yahisemo kujya muri aka kazi kuko ari uburyo bwo gushakisha ubushobozi.
Ati “Hari igihe uba usanga wenda utagomba kuguma ahantu hamwe, ntekereza ko umurimo umwe utahaza ibyo ushaka byose ukavuga uti ka ngerageze n’ahandi ndebe. Ntabwo ari uko muri sinema hatarimo amafaranga ahubwo ni uko buri munsi tuba dukeneye ibintu byinshi. Uko dukenera byinshi ni nako twagakoze byinshi.”
Muganga, ahamya ko aka kazi gakorwa ku bw’umvikane bw’umuntu w’icyamamare na nyiri akabari agasabwa kujyanayo abakiriya nawe agahabwa ijanisha runaka ry’ayinjiye.
Ni umukobwa udatinya guhamya ko imyumvire y’abantu itari yakira aka kazi kakiri gashya mu muryango nyarwanda. Icyakora ahamya ko nta we ukwiye gusuzugura aka kazi kuko ari kazi nk’akandi.
Ati “Abantu bafata aka kazi nk’ikintu kibi siko bimeze, ahubwo bajye bubaha umuntu wese ugakora kuko karamutunze. Ikibi ni uko we ubwe yaba afite imyitwarire idahwitse.”
Zimwe mu mbogamizi ahamya ko abakora aka kazi bahura nazo, harimo abagabo n’abasore basohokera mu tubari bakoreyemo bafite umugambi wo kubagusha mu mitego.
Ati “Nubwo bitarambaho ariko inshuro nyinsho hari igihe uba ubona byenda kuba, ariko njye mfite uko mbyitwaramo kuko iyo maze gukora mbarana n’abakoresha banjye nkahita nitahira.”
Indi mbogamizi bahura nazo ni uko ababyeyi n’inshuti zabo nabo babangamirwa bikomeye n’uko umuntu afashe icyemezo cyo kujya gukora mu tubari.