Ad
Ad
Ad
Ad

Muyango yihakanye uwiyita Mubyara we

Uwase Muyango yagaragaje ko nta hantu na hamwe aziranye n’umugore witwa ‘Mariam Nunu’ wagaragaye avuga ko ari Mubyara we, ahamya ko amuzi kuva kera.

Ibi uyu mugore yabitangaje abinyujije ku mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa ‘Urugendo TV’, aho yagarukaga ku buzima bwa Muyango kuva kera mu rwego rwo gushaka kumvikanisha ko baziranye bya hafi mu muryango wabo.

Mu butumwa Muyango yanyujije kuri Instagram ye, yagaragaje ko nta hantu aziranye n’uwo mugore, ndetse ko ibyo ari kuvuga ari ugushaka kwamamara.

Ati “Ikigaragara mfite Mubyara wange ntigeze mpura nawe mu buzima bwange bwose. Mwitonde, abantu bari kwiha kwiyitirira umuryango kugira ngo bavugwe. Ntabwo muzi.”

Ni mu gihe Muyango atorohewe ku mbuga nkoranyambaga, aho nta kindi kiri kuvugwa usibye umubano we n’umugabo we Kimenyi Yves bivugwa ko batabanye neza, doreko ngo Kimenyi bafitanye umwana, asigaye aba mu nzu ye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *