Muyoboke Alex ntaguca ku ruhande avuze ku byo kuba yararyamanye na Dj Flix

Nyuma y’iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Muyoboke Alex yaryamanye na DJ Flix ubwo bari bagiye mu gitaramo cya The Ben muri Uganda, yahakanye aya makuru avuga ko ibyo bitashoka ku mwana abyaye.

Aya makuru yatangiye kuvugwa nyuma y’igitaramo The Ben yakoreye muri Uganda, aho DJ Flix ari umwe mu bacurangiye uyu muhanzi muri ibyo bitaramo. Byageze aho bivugwa ko usibye icyo, uyu mukobwa yaryamanye na Muyoboke nk’ikiguzi cy’uko yahawe ayo mahirwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Muyoboke yagaragaje ko aya makuru ari ibihuha.

Ati “Rimwe na rimwe abantu bajye bagira kubahana. Flix ndamubyaye inshuro nyinshi cyane. Igihe kirageze ngo tujye twubahana kuko uriya ni umwana muto w’umujyambere ushaka gutera imbere.”

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko abavuga ko yaryamanye na Flix, ari abashaka kugoreka ukuri ku bufasha buhabwa abakizamuka by’umwihariko mu bitaramo bya The Ben.

Ati “Kuki se bibaye gutyo kuri Flix? Yampano we bavuze iki ko twamuhaye urubuga runini nini cyane mukabishimira The Ben ko yabikoze […] Kuki mugoreka kugira ngo mubone uko muza gucuruza?”

Muyoboke yakomeje ati “Ibyo bintu kuri njye mbifata nk’ibihuha ariko uzajya kuyobya abantu ntabwo nzabyemera. Uzajya kwandagaza izina ryanjye uvuga ibitari byo, uvuga ko ubihagazeho, ubwo tuzakiranurwa n’amategeko.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *