Umunyarwenya Venuste Bahizi, uzwi cyane ku izina rya Maître Nzovu, yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma yo kubona ifoto y’umugore bivugwa ko ari inshoreke ya Ntazinda Elasme, wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza.
Iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uwo mugore yambaye akanzu kagufi cyane kagaragaza ibice by’umubiri birimo n’amatako ye yose, ibintu byatumye benshi barimo na Nzovu bagira icyo bavuga.
Maître Nzovu yaciye amarenga y’uko yababariwe n’uburanga bw’uwo mugore maze agira ati:“Njyewe Nzovu, ntabwo ndi umunya-politiki, nta kazi ka Leta ngira. Uyu mugore namubomora ubundi nkamwubakira etaje. Afite amatako y’ibitomati!”
Aya magambo ya Nzovu yakurikiye ikwirakwira ry’amakuru yerekeye uwo mugore uvugwaho kuba yari inshoreke ya Ntazinda Elasme, ibintu byageze no mu nzego z’ubutabera. Uyu mugore yatawe muri yombi ku wa 6 Gicurasi 2025, aho yajyanwe imbere y’Ubushinjacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo kuba inshoreke no guta urugo.
Nubwo amategeko nyarwanda atavuga ku cyaha cyo “kuba inshoreke” mu magambo nyayo, hari aho bishobora gufatwa nk’isenya ry’urugo cyangwa guta inshingano z’urugo, bitewe n’imiterere y’ikirego.
Inkuru y’uyu mugore ndetse n’amarangamutima ya Maître Nzovu yakomeje kuvugisha benshi, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bagaragaza ibitekerezo bitandukanye—bamwe banenga imyambarire y’uwo mugore, abandi bagaragaza ko ibyo yakoze bidakwiye, cyane cyane nk’umugore wubatse.