Nawe arashaka kujya muri Gikundiro! Robertinho utoza Rayon Sports yasabye ko ubuyobozi bw’ikipe bumugurara rutahizamu w’umunya uherutse gutandukana na APR Fc bumutera itwatse

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ntibwemeranya n’umutoza wayo Robertinho wabubwiye ko mu bakinnyi iyi kipe ishaka kugura yababwiye izina rya rutahizamu uherutse gusezererwa na APR Fc yari amaze igihe kirekire kirenga umwaka adakandagira mu kibuga.

Amakuru yizewe atugeraho avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bugiye kugura abakinnyi 4, harimo ukina hagati mu kibuga nka nimero 6, ukina afasha ba rutahizamu kuri nimero 10 kuko umutoza Roberitinho ashaka ko Muhire Kevin agaruka gukina kuri nimero 8.

Abandi bakinnyi ni ba rutahizamu babiri umwe unyura ku ruhande rw’iburyo undi ibumoso. Ubuyobozi bwasabye umutoza kubafasha gushaka abakinnyi beza bakina kuri iyo myanya, maze ababwira ko bashakisha abo bashimye ku yindi myanya kuko we yamaze guhitamo rutahizamu w’umunya Cameroun Apam Asongwe uherutse gutandukana n’ikipe ya APR Fc.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaramuhakaniye bumubwira ko butamushaka, akwiye gushakira ahandi. Ni mu gihe Apam Asongwe we mu bakinnyi baganira nawe bo muri APR Fc ababwira ko mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, azaba ahanganye nabo akinira Rayon Sprots.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *