Ndayishimiye yakangishije RDF amavubi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko igihugu cye gifite ingabo zikomeye cyane, kurusha iz’u Rwanda; ateguza RDF ko nitera u Burundi ishobora kuzadwingwa n’amavubi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabyigambye ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ.

Uyu mugabo yongeye kumvikanisha ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye, avuga ko n’ubwo rufite ingabo zikomeye izo afite zizirenze.

Ati: “Ibi barota ngo batera u Burundi njyewe mbifata nk’ibisanzwe. Narumvise bavuga ngo ingabo z’u Rwanda zirakomeye, nti iyo muzi nanjye ingabo mfite ba sha! Iyo baba bazi ingabo mfite! Bazimenye gute bataganira n’Imana ngo ibereke?”

Perezida w’u Burundi yavuze ko abatekereza ko igihugu cye nta ngabo kigira bibeshya cyane.

Ati: “U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka. U Burundi burarinzwe ndabibabwiye. Dufite ingabo. Iyo baba babona imbyo mbona. Imana ishobora kuvuga iti ‘mavubi, mugende mubarye’, amavubi akabarya.”

Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bafite ubwoba bw’uko u Rwanda ruzatera igihugu cyabo ubwoba bafite ari ubwa Satani.

Yumvikanye kandi avuga ko muri Kamena na Nyakanga umwaka ushize abifashijwemo n’Imana yarwanye intambara y’ibanga; aburizamo icyo yise umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Burundi wari wateguwe.

Ati: “Mu kwezi kwa cumi nta butegetsi bw’u Burundi bwagombaga kuba bukiriho. Imana yararwanye urugamba irutsindira iyo…Abagira ubwoba rero ni uko batazi ingabo dufite.”

Ndayishimiye yigambye kugira ingabo zikomeye, mu gihe amakuru avuga ko inyinshi mu ngabo ze zashiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yazohereje gufasha FARDC mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *