Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye gutangaza ko afite amakuru y’uko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera igihugu cye.
Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24.
Mu kwezi gushize ubwo Ndayishimiye yaganiraga na BBC, yari yavuze ko afite amakuru y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gushoza intambara ku gihugu cye, gusa aburira ko “u Rwanda nirushima gutera i Bujumburnyuze muri Congo, natwe i Kigali si kuri duciye mu Kirundo.”
Perezida w’u Burundi ubwo yabazwaga niba agifite amakuru yuru y’u’uko u Rwanda ruteganya gushoza intambara ku gihugu cye, yavuze ko ari ko bimeze ndetse hakaba n’ibibyerekana.
Ati: “Mbere na mbere dufite amakuru, tuzi uwo mugambi, ikindi hari ibimenyetso. Ibimenyetso dufite mbere na mbere ni uko bacumbikiye abagize uruhare muri coup d’etat yo muri 2015 bafite umugambi wo gutera u Burundi.”
“Rero turabizi ko bashobora kubifashisha nk’uko bifashisha M23 muri RDC bayita abanye-Congo. Bafite umugambi wo gukoresha abagize uruhare muri coup d’etat yo muri 2015 babita Abarundi, nyamara mu by’ukuri ari u Rwanda ruzaba rwaduteye.”
Ndayihimiye yavuze ko igihugu cye gitewe impungenge no kuba u Rwanda nta bushake rufite rwo kumushyikiriza bariya bashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ngo bashyikirizwe ubutabera, gusa agaragaza ko “mu gihe intambara izaba yahagaze muri RDC, bizagora u Rwanda guhita rutera u Burundi.”
Yunzemo ko u Burundi buzakomeza kuba maso kugeza igihe buzabonera ibihamya by’uko u Rwanda nta mugambi mubisha rufitiye u Burundi.
Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntacyo irasubiza ku birego bishya Perezida w’u Burundi yayishinje.
Muri Werurwe ubwo yatangazaga umugambi wo gutera i Kigali, u Rwanda biciye mu muvugizi wa Guverinoma yarwo, Yolande Makolo, rwavuze ko rwatangajwe n’amagambo ye.
Makolo yavuze ko Ndayishimiye yavuze amagambo nk’ariya mu gihe inzego z’umutekano z’u Burundi n’u Rwanda zari zimaze iminsi ziganira uko zarinda imipaka y’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuzamba kuva mu mpera za 2023 ubwo iki gihugu cy’igituranyi cyarushinjaga guha ubufasha umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.
Warushijeho kuba mubi ubwo u Burundi bwoherezaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo gufasha FARDC na FDLR mu ntambara bari bamaze igihe barwanamo n’umutwe wa M23, ndetse nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye yumvikaniye i Kinshasa avuga ko azashyigikira umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kwibohora.