NESA yashyize ahagaragara gahunda y’ingendo z’abanyeshuri basubira mu biruhuko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri, ubwo bazaba basubira mu miryango mu gihe cy’ikiruhuko cy’igihembwe cya mbere. Izi ngendo zizatangira ku wa 19 Ukuboza 2024.

Nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, abanyeshuri ba mbere bazataha ni abiga mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Kuri uwo munsi kandi, abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo bazataha, kimwe n’abiga mu bigo byo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu Ntara y’Amajyaruguru, bazataha abiga mu Turere twa Musanze na Burera, hamwe n’abiga mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umunsi wa nyuma w’izi ngendo uteganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2024, aho abanyeshuri biga mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo bazataha. Kuri uwo munsi kandi, abanyeshuri bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abo biga mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba bazasubira mu miryango yabo.

Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri gutaha mu buryo buteguwe kandi butekanye, hagamijwe kwirinda akavuyo no kugabanya ibibazo bishobora kuvuka mu ngendo zabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *