Neza neza ntakubishidikanyaho izi nizo mpamvu zatumye Rayon Sports iburira rimwe ibikombe byose yari ihanze amaso

Rayon Sports igiye gusoza umwaka w’imikino imbokoboko, kuko mu bikombe bitatu yahataniraga byagiye biyica mu myanya y’intoki, icyakora ikaba izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2025/26.

Buri mwaka iyi kipe yambara ubururu n’umweru iba ihabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza, ndetse icyizere cy’abakunzi bayo kiri hejuru bijyanye n’uburyo iba yariyubatse cyangwa biturutse ku buryo bamwe bashyushya bayivuga ibigwi.

Ubwo umwaka w’imikino wa 2024/25 watangiraga, Rayon Sports yari yatangiye nabi mu mikino ibiri ya mbere, ariko yitwara neza nyuma yaho aho yamaze imikino umunani itsinda, biyigarurira icyizere cyo gutwara Shampiyona iheruka mu 2019, ibifashishijwemo “n’abasaza bagarutse” mu buyobozi.

Nubwo ari yo kipe yayoboye Shampiyona iminsi myinshi (180), irimo 148 yikurikiranya hagati y’Ugushyingo 2024 na Mata 2025, Rayon Sports isoje umwaka w’imikino idatwaye igikombe na kimwe, aho izasoreza ku mwanya wa kabiri ndetse ikaba yaratsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro no muri ½ cy’Irushanwa ry’Intwari.

Uyu munsi, iyo uganiriye n’abakunzi bayo bakubwira ko umukino batsinzwemo na Bugesera FC ibitego 2-1 ari wo watumye umwaka wabo uba impfabusa. Ese bafite ukuri?

Nubwo uyu mukino ari wo ugarukwaho cyane, IGIHE yasubiye inyuma ireba ahandi hantu Rayon Sports yagaragaje intege nke zabaye imbarutso zo kubura umusaruro mu kibuga, bigatuma APR FC iyigaranzura.

Icyizere gike no kudaha agaciro bamwe mu batoza

Impinduka Rayon Sports yakoze mu batoza ntaho zitandukaniye cyane n’izo mukeba wayo APR FC yakoze mu mikino ya nyuma, ariko ibibazo amakipe yombi yari afite byari bitandukanye.

Kubura umusaruro muri Rayon Sports byatangiriye ku isezera ry’Umutoza Wongerera Abakinnyi Imbaraga, Ayabonga Lebitsa, wasezeye akaza kugarurwa nyuma na bwo hashyizwe ku ruhande Hakizimana Corneille wari wasimbuye.

Uyu Munya-Afurika y’Epfo yavuye mu Rwanda mu Ukuboza kubera kutishimira uburyo yari afashwe mu ikipe, ariko asubira muri iyi kipe hagati muri Gashyantare havugwa ko Hakizimana wamusimbuye akoresha imyitozo itagira icyo ifasha abakinnyi, byatumye urwego rwabo rusubira inyuma.

Nubwo byagenze gutyo, nta gishya cyabaye mu mikinire ya Rayon Sports yari imaze kubura Igikombe cy’Intwari, ahubwo umusaruro warushijeho kuba mubi.

Ibyo bifite aho bihuriye n’igenda ry’Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, muri Werurwe kubera kutabonera umushahara igihe mu gihe n’Umutoza Robertinho, bamwe mu bafana n’abayobozi ba Rayon Sports bavugaga ko “atabona”, ibyabaye intandaro yo guhagarikwa muri Mata.

Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, wari wasigaye afatanya na Robertinho, mbere y’uko Rwaka Claude akurwa mu Ikipe y’Abagore ngo afatanye na bo guhera ku mukino wa Marine FC, na we yahagaritswe ashinjwa imyitwarire mibi.

 

Umutoza Robertinho yahagaritswe kubera uburwayi

Abakinnyi bamwe bashyizwe ku ruhande bakekwaho gutsindisha ikipe

Guhera ku mukino wa Mukura Victory Sport, Rayon Sports yatsinzwemo igitego 1-0 muri Stade Amahoro mu mpera za Werurwe, hatangiye kuvugwa ko hari abakinnyi bayo bari bahawe amafaranga ngo bitsindishe.

Amazina yagarukwagaho ni umunyezamu Khadime Ndiaye; Myugariro w’Ibumoso; Bugingo Hakim na Iraguha Hadji ukina ku mpande asatira izamu.

Ibi kandi ni byo byongeye kugaruka ku mukino wa Marine FC, Rayon Sports iheruka kunganya ku bitego 2-2 i Rubavu, aho uwagarutsweho cyane ari umunyezamu Khadime Ndiaye kubera ibitego yatsinzwe.

Igitego cya mbere cyinjijwe na Ndikumana Fabio cyasaga neza n’icyo Rayon Sports yatsinzwe kuri Mukura VS, aho ari ishoti ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina mu gihe uyu munyezamu yasohotse nabi umupira waterewe kure na Rugirayabo Hassan ukamurenga, ku gitego cya kabiri.

Uyu munyezamu w’Umunya-Sénégal yahise ashyirwa ku ruhande burundu, hitabazwa Ndikuriyo Patient naho Mugisha Yves aba umunyezamu wa kabiri.

Abandi bakinnyi batongeye kugaragara kuva icyo gihe ni Omborenga Fitina na Nsabimana Aimable na bo bakekwagaho guteza umwuka mubi no gutanga amakuru y’ikipe.

 

Omborenga Fitina asoje umwaka w’imikino adakina

Abayobozi bananiwe gucunga ikipe mu buryo bukwiye

Ubwo “Abasaza ba Rayon Sports” basubiraga mu ikipe mu mpera za Nzeri, batangiye gutanga agahimbazamusyi kari hejuru, nyuma y’amezi abiri bahemba ibirarane bibiri by’imishahara, ariko ikibazo cy’amikoro nticyahita gikumeka.

Mu mezi ya mbere, by’umwihariko mbere y’amatora, wabonaga “aba basaza” bari hamwe ariko nyuma yo kujya mu buyobozi hatangira kuvugwa ko badahuza nubwo bo babihakanaga ariko ibibera mu ikipe bikabishimangira.

Muri Mata ni bwo abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwivumbura no kwanga gukora imyitozo kubera kudahemberwa igihe ndetse n’agahimbazamusyi kari hejuru bagenerwaga karagabanyijwe.

Nyuma y’umukino wa Marine FC, abakinnyi bamaze iminsi itanu baranze gukora imyitozo kubera ibibazo by’amafaranga.

 

Rayon Sports yaranzwe n’ibibazo by’amikoro muri uyu mwaka w’imikino

Kugura nabi

Abakunzi ba Rayon Sports bashimangira ko icyabakuye ku gikombe uyu mwaka ari imisifurire yagiye mu ruhande rwa APR FC bari bahanganye, ariko usesenguye imikino myinshi iyi kipe yakinnye, na yo wasanga imikino yabonyemo amanota hakemangwa uburyo abasifuzi bitwaye ari myinshi.

Imwe mu mikino yakozeho Rayon Sports abantu batibuka ni uwa Musanze FC, Amagaju FC, Gasogi United na Marine FC, yose yanganyije mu mikino yo kwishyura.

Kimwe mu byasubije inyuma umusaruro wa Rayon Sports ni imvune ya rutahizamu Fall Ngagne wayitsindiye ibitego 13 mu mikino 13, ndetse no kudahozaho kwa bamwe mu bakinnyi barimo Muhire Kevin, Ndayishimiye Richard, Iraguha Hadji, Khadime Ndiaye na bagenzi babo.

Mu gihe APR FC yongeyemo abakinnyi bashya bayizamuriye icyizere ndetse bakaba bari kuyifasha bigaragara, Rayon Sports si uko byagenze.

Muri Mutarama, Rayon Sports yaguze abakinnyi bane bashya ari bo Biramahire Abeddy na Adulai Jaló basatira izamu, Assana Nah Innocent ukina ku mpande ndetse na Souleymane Daffé ukina hagati yugarira.

Biramahire Abeddy ni we umaze iminsi ahabwa umwanya bihoraho, ariko na we biragoye ko yaziba icyuho cya Fall Ngagne mu gihe Daffé akina rimwe na rimwe, ubundi agasimburwa kubera imvune aho akina aziritse amatako yombi.

Umunya-Guinée Bissau, Adulai Jaló, yahawe umwanya inshuro zirenga eshatu, ntiyatanga umusaruro ndetse amakuru avuga ko urwego rwe rutishimwe n’abatoza nk’uko bimeze kuri Assana Nah ukomoka muri Cameroun.

 

Adulai Jaló ni rutahizamu waguzwe yitezweho byinshi ariko ntiyigeze akina

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *