Ngo Kabila yagiriye u Rwanda inama yo kutica Perezida Tshisekedi

Byatangajwe n’Umugenzuzi Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare muri Congo, ubwo ku wa Gatanu yari imbere y’abagize Sena abasaba kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo ubutabera bubone uko bumukurikiranaho ibyaha ashinjwa.

Kinshasa imaze iminsi ifashe icyemezo cyo gutangira gukurikirana mu nkiko Joseph Kabila, nyuma yo kumushinja kugirana imikoranire n’umutwe wa M23 uri mu ntambara na yo.

Icyakora bijyanye no kuba uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 nyuma yo kuva ku butegetsi yarahise agirwa umusenateri ubuzima bwe bwose, mbere yo gukurikiranwa agomba kubanza kwamburwa ubudahangarwa afite bijyanye no kuba amategeko yo muri Congo ateganya ko nta wugize Inteko Ishinga Amategeko wemerewe gukurikiranwaho ibyaha mu nkiko.

Ku wa Gatanu ubwo Lieutenant-Général Lekulia Bakuma Lucien-René yari imbere y’abasenateri, yagaragaje imikoranire bivugwa ko Kabila afitanye na M23 ndetse n’u Rwanda nk’impamvu ikomeye ikwiye gutuma yamburwa ubudahangarwa.

Yavuze ko hari ibimenyetso bihari byerekana ko Joseph Kabila asanzwe aha ubufasha uriya mutwe.

Uyu Jenerali kandi yavuze ko Kabila n’u Rwanda bahuriye mu mugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi; ibyo avuga ko inzego z’iperereza za RDC zabwiwe na Eric Nkuba wahoze mu bayobozi bakuru ba M23 mbere yo gutabwa muri yombi na Leta ya Tanzania yahise imushyikiriza Kinshasa.

Uyu ngo ubwo yarimo ahatwa ibibazo yahishuye ko u Rwanda rwari rufite umugambi wo kwivugana Tshisekedi, gusa Kabila akarugira inama yo kubireka mu rwego rwo kwirinda ko Tshilombo yahinduka intwari ya Congo.

Gen. Bakuma agaruka ku by’uwo mugambi yagize ati: “Mu ibazwa, Eric Nkuba yavuze ko ku wa 15 Gicurasi 2023, yumviye i Kampala Senateri witwa uw’ubuzima bwe bwose aganira na Corneille Nangaa (umuhuzabikorwa wa AFC/M23).”

“Yavuze ko mu kiganiro cyabo u Rwanda rwari rufite umugambi wo kwica Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ariko [Kabila] arugira inama yo kudashyira mu bikorwa uwo mugambi wagombaga kugira uwishwe intwari y’igihugu.”

Kabila kandi ngo yumvishije u Rwanda ko icyiza ari ukwirukana Tshisekedi ku butegetsi biciye muri ‘coup d’état’.

Mu byaha Joseph Kabila ashinjwa harimo kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi, ubugambanyi ndetse no kugira uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *