Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko nta gahunda ihari yo kuba ubuyoboza bwasinyisha rutahizamu wa APR FC, Apam Assongwe Bemol, ko ababivuga ari ibihuha.
Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yatangaje ubwo yaganiraga n’abanyamuryango ba Dream Unity Fan Club, ababwira amakuru ari mu ikipe ndetse n’ukwiyubaka kwayo.
Abajijwe ku bakinnyi ikipe ishobora kwinjiza bashya mu mikino yo kwishyura, yashyize umucyo ku batekerezaga Apam w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ati “Uriya mukinnyi sinanamuzi wo muri APR FC, mu bakinnyi turimo gutekereza ntabwo arimo na gato. Icyo ni igihuha dore n’Umuyobozi wa tekinike ari hano arabizi.”
Umunya-Cameroun Apam Assongwe Bemol ari mu bakinnyi bashobora gutandukana na APR FC muri iyi Mutarama 2025, cyane ko ari umwe mu batari bakibona umwanya uhagije wo gukina nyuma y’imvune yigeze kugirira muri Mapinduzi Cup.