Mu karere ka Rubavu, ku bitaro bikuru bya Gisenyi, habaye ibintu byatunguranye ubwo umwarimu w’umukongomani yageraga aho yiyambura imyenda yose, asigara yambaye ubusa. Abaturage benshi babonye ibi bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba yararozwe n’abakobwa ngo yabambuye amafaranga.
Abari aho bavuze ko umugabo yageze ku bitaro asa nk’ufite ibibazo byo mu mutwe. Umumotari umwe wari aho yavuze ati: “Twabonye umugabo ugaragara nk’umusirimu aje, dukeka ko ashaka gutega moto. Nuko dutangira kubona akuramo agapira, akuramo umukandara, asigara akuramo ipantalo na sous-vêtements. Amaze gukuramo byose, yasigaye yambaye ubusa. Twese twaramwitegereje, turumirwa.”
Abamotari n’abandi baturage bari aho bihutiye kumwambika no kumufasha, banagerageza kumucyaha kugira ngo bamwambike imyambaro. Bamwe bavuga ko mbere y’uko yiyambura, yababwiye ko ari umwarimu wigisha mu ishuri ryitwa “Groupe Scolaire de Ndosho” riri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavuze ko yambutse umupaka aje mu Rwanda, ariko ngo hari abakobwa yambuye amafaranga bikekwa ko aribo bamuterereje uburozi.
Hari abaturage bavuze ko yababwiye ko afite amadeni menshi muri Congo, kandi ko aho aturutse ngo habayo abarozi benshi. Ibi ngo bishobora kuba byaramubayeho kubera ubugambanyi cyangwa amarozi, kuko ngo mbere yari umuntu wiyubashye kandi ugaragara nk’uwifitemo ikinyabupfura.
Abari aho kandi bavuga ko nyuma yo kubona uko ameze, basabye ko ahabwa ubufasha bwihuse, yaba ajyanwa kwa muganga cyangwa akitabwaho n’inzego z’umutekano. Umuturage umwe yagize ati: “Byari bikwiye ko bamushyikiriza polisi cyangwa bakamujyana kwa muganga kuko ashobora kuba akeneye ubuvuzi bwihariye.”