Ad
Ad
Ad
Ad

Nonaha RDF igize icyo itangaza ku makuru yavugwaga ko President Paul Kagame arwaye, arembye

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amakuru y’ibihuha cyane cyane akwirakwizwa n’abamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse bakabifashwamo na bamwe mu bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ni amakuru yakomeje gukwirakwizwa avuga ko H.E Paul Kagame yaba arwaye arembye, ndetse bamwe bagera naho batangaza ko yaba yaritabye Imana.

Ibi bihuha byafashe indi ntera mu rwego rwo kugirango bace igikuba mu baturage b’igihugu, bamwe batangire kugira ubwoba budakenewe.

Mu gufata intera kw’ibi bihuha byageze naho ku munsi w’ejo hashize hakorwa igihuha kiruta ibindi, aho bakoze ifoto igaragaza ko RDF yatanze itangazo rimenyesha Abanyagihugu ko Paul Kagame arwaye.

Iri tangazo mpimbano ryakomeje gukwirakwiza ahantu hose, kuri X no ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook, gusa rigakwirakwizwa n’Abarundi cyane ndetse n’abandi batifuriza ibyiza U Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Kamena 2025, Rwanda Defense Force (RDF) yqnyomoje iby’iri tangazo ivuga ko ari amakuru y’ibihuha.

Mu magambo make yagize iti “Fake news”. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *