Kuri iki cyumeru tariki ya ya 4 Gicurasi 2025 isaha ya Saa kumi n’igice z’umugoroba kuri stade Amahoro harabera umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro, uza guhuza ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Apr Fc.
Ni umukino amakipe yombi yagezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kimwe cya Kabiri kirangiza, aho APR FC yasezereye Police Fc ku kinyuranyo k’ibitego 2:1 ndetse na Rayon Sports igasezerera Mukura VS ku kinyuranyo k’ibitego 2:1. Imikino yombi yabereye kuri Stade Amahoro.
Kuri ubu aya makipe yombi ari gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka uko yatsinda uyu mukino ikegukana igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Rayon Sports nayo iri muzikomeye cyane hano mu Rwanda yamaze gushyiraho akayabo k’amamiriyoni aza kugabanywa abakinnyi mu gihe baba bitwaye neza kuri uyu mukino bakawutsinda.
Amafaranga yashyizweho ari menshi ku buryo buri mukinnyi agomba kuza guhabwa agahimbazamusyi ka 600k Rwf. Aya akaba yiyongereye avuye kuri 500k bagombaga guhabwa.
Ikipe ya Apr Fc nayo ntiyicaye ndetse bivugwa ko nayo yamaze guterekaho agahimbazamusyi kanini nubwo katatangajwe.
Kugeza ubu urebye ku rutonde rwa Shampiyona uramutse uvuze ko aya makipe abiri ariyo azasohokera igihugu mu marushanwa ya CAF ntiwaba ugiye kure y’ukuri.
Ubu Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota 53 naho Apr Fc ni iya kabiri n’amanota 52. Indi kipe izikurikira ni As Kigali irushwa amanota 13 n’ikipe ya Kabiri, bigoye cyane ko yayakuramo.
Ikipe imwe izatwara igikombe cya Championa izaserukira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League naho izatwara igikombe cy’Amahoro izaserukira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, gusa ibi bikombe byombi nibitwarwa n’ikipe imwe hazarebwa iyabaye iya 2.