Nsabimana Aimable bitunguranye yiyongereye ku bandi bakinnyi n’abatoza batari bujyane na Rayon Sports i Huye gukina na Mukura VS

Nsabimana Aimable bitunguranye ntari mu bakinnyi bajyana na Rayon Sports i Huye gukina na Mukura VS kubera imvune.

Yiyongereye ku bakinnyi nka Adulai Djalo, Kdadime Ndiaye na Assana Nah basigaye kubera amahitamo y’umutoza Rwaka Claude uratoza uyu mukino.

Usibye aba bakinnyi kandi, Rayon Sports yahagaritse Umutoza Mukuru wayo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho na Mazimpaka Andre utoza abanyezamu kubera umusaruro mubi iyi Kipe imaranye iminsi muri Shampiyona.

Biteganyijwe ko Rwaka Claude usanzwe ari umutoza wungirije ari we uhagurukana n’ikipe Kuri uyu wa Mbere berekeza mu Karere Ka Huye gukina umukino ubanza wa 1/2 Cy’Igikombe cy’Amahoro na Mukura VS uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *