Nta guca ku ruhande Police y’u Rwanda yasubije umuntu wayisabye kumujyana Iwawa

Polisi y’u Rwanda yibukije uwayisabye kumujyana mu kigo ngororamuco kiri ku kirwa cya Iwawa mu Kiyaga cya Kivu, ko hanze nta muteto uhaba, akwiriye gushikama agashaka uko yiga imyuga ku buryo mu gihe kiri imbere yavamo utanga akazi.

Uwiyise Kwiga Byanze yandikiye Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X, ati “Muraho Polisi y’u Rwanda, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye, mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwigira imyuga.”

Polisi yamusubije ko hari ubwo yajya Iwawa na byo ntibigire icyo bimufasha, imusaba kujya mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), aho yakura ubumenyi bumufasha kwihangira umurimo.

Iti “Muraho Kwiga Byanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, n’aho Iwawa wabona ugezeyo bikanga. Ariko wareba uko ukomanga muri TVET, ubundi ukazihangira imirimo, wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya. Murakoze.”

Kwiga Byanze yagaragaje ko yanyuzwe n’igisubizo cya Polisi y’u Rwanda, avuga ko agiye gushaka amafaranga kugira ngo mu mwaka utaha azatangire kwikorera.

Muraho,@Kwigabyanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, naho Iwawa wabona ugezeyo bikanga. Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya. Murakoze https://t.co/nrUwbVGNKd

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) May 7, 2025

Murakoze cyane kunama mungiriye ngiye gushaka amafaranga umwaka utaha nzatangira kwikorera 🙏🙏 God bless you

— Nibisazi🏆 (@Kwigabyanze) May 7, 2025

Ikiganiro cya police na kwigabyanze kiranshimishije 🤣🤣
Ahubwo se Kwigabya uranyuzwe ugiye gukurikiza inama uhawe?

— ALFRED HITIMANA (@ALFREDHITIMANA3) May 8, 2025

Ngirango uyu muvandimwe ikibazo afite ni ubushobozi, none @Rwandapolice mumurangiye kujya muri TVET Kandi bisaba ubushobozi adafite mugihe iwawa ntakindi bimusaba ,mwamufasha mukamujyana rwose hanze aha hararutwa niwawa!!

— Daniel Sebanani (@Dan250seba) May 7, 2025

Our own @Rwandapolice , Wabona ejo cyangwa ejo bundi Ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya. Woooow what a well message and advice .
Thank you so much.

— Umukire_Mukuru🇬🇦 (@BangambikiEric) May 8, 2025

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *