Ntabwo ari ubwa mbere baba babikoze! Abapfumu bo muri Côte d’Ivoire bandikiye Ambasade y’u Bufaransa bayisaba ko ibemerera ko bakore magi zabo ubundi PSG yegukana Champions League

Ni inkuru itangaje kandi idasanzwe: Abadozos, itsinda ry’abantu bazwi nk’abapfumu gakondo b’abarindaga ishyamba muri Côte d’Ivoire, bandikiye Ambasade y’u Bufaransa basaba ko bahura n’Ambasaderi.

Mu ibaruwa yanditswe na Yssouf Ouattara, Perezida w’abadozos, yemeza ko bafite ubushobozi n’ububasha bwo gufasha ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) kwegukana igikombe cya Ligi ya Afurika y’i Burayi (UEFA Champions League). Ariko, avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho, hari igitambo kigomba gukorwa.

Uyu muyobozi yasabye guhura n’Ambasaderi kugira ngo amususurutse akanamusobanurira imbona nkubone uko ibyo bikorwa. Yavuze kandi ko hari indi baruwa yamaze kugeza ku Minisitiri w’Imikino ubwo habaga imikino ya CAN 2024.

Abadozos barifuza gutanga ubufasha bwabo kuri PSG… uyu munsi nijoro!

Iyi nkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga itunguye abantu benshi. Ese ni ukwitabaza imbaraga zidasanzwe koko cyangwa ni imikino y’amagambo? Turakomeza kubikurikirana…

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *