Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025 nibwo ikipe ya Apr Fc yakinnye umukino wanyuma usoza Shampiona ndetse akaba ari umukino yahawemo igikombe cya Shampiyona ya 2024 /2025 nyuma yo kucyegukana irusha amanota 4 Rayon Sports iyikurikira.
Kuri uyu mukino Apr Fc yakinnye mo na Musanze Fc, warangiye ikipe ya Apr Fc itsinze ibitego 3:1, ni umukino wabereye muri stade Amahoro.
Gusa n’ubwo byari ibyishimo ku bakinnyi n’abakunzi bose ba APR FC, Abafana ba Rayon Sports bo ntibari bishimye kuko kugeza n’ubu ntibariyumvisha uburyo batakaje iki gikombe.
Kuri uyu mukino Abafana ba Apr Fc bakoze agashya bakora akarasisi kuri tapi y’umutuku, bafite Ibyo ahetse mu mugongo barengejeho ibitambaro by’ubururu, barimo baririmba ko Rayon Sports ihetswe kugirango ikine imikino mpuzamahanga.
Ikindi kintu cyatangaje benshi ni uko umwe mu basifuzi bakomeye hano mu Rwanda, Ngaboyisonga Patrick wanasifuriye Rayon Sports na Bugesera yagaragaye kuri uyu mukino yambaye imyambaro ya Apr Fc bigaragara ko yaba yari yaje kwishimira ko Apr Fc yatwaye igikombe.
Benshi bagiye bashinja uyu musifuzi kuba umufana wa Apr Fc ndetse bakaba bamushinja kuba Rayon Sports yaratakaje iki gikombe. Reba AMASHUSHO.
Ntabwo yari aziko Camera iza kumufata! Umusifuzi wasifuriye Rayon Sports na Bugesera FC yagaragaye kuri stade yaje kwishimira ko Apr Fc yatwaye igikombe, abafana ba Apr Fc nabo bakora akarasisi nyuma y’abasirikare berekana ko Rayon Sports yahetswe ku mugongo