Ntabwo yari aziko hari Camera iri kumureba! – Amashusho y’umupolisi wahagaritse umumotari akomeje Kurikoroza bitewe n’ibyo yakoze atazi ko hari camera iri kumureba – Video

Ntabwo yari aziko hari Camera iri kumureba! – Amashusho y’umupolisi wahagaritse umumotari akomeje Kurikoroza bitewe n’ibyo yakoze atazi ko hari camera iri kumureba.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho y’umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda akora ibyibajijweho n’abantu benshi.

Aya mashusho yafashwe mu buryo bw’ibanga n’umuntu utashatse kwigaragaza, yerekanaga uyu mupolisi afotora pranke (ikirango cya moto), y’uyu mumotari, ndetse bisa nkaho yari agiye kumutangamo ikibazo.

Uyu mu motari bivugwa ko nyuma y’amakosa yakoze mu muhanda, uyu mupolisi yamuhagaritse ndetse agahita afotora pranke nko amutangemo ikibazo, mu gihe umumotari we wabonaga ashaka kumuvugisha ariko umupolisi akamwihorera.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babigaye bavuga ko yakabaye yemeye kumuvugisha kuko umumotari wabona ashaka gusaba imbabazi.

Abandi nabo bakomeje kubishima bavuga ko ibyo umupolisi yakoze aribyo kuko iyo adakora akazi ashinzwe ahubwo akemera kuvugana na motari byari kuba bibi kuri we, kuko ibiganiro ariyo nzira icishwamo ruswa.

Kenshi bamwe mu bamotari bakunze kumvikana batabaza cyane bavuga ko ibihano byo mu muhanda bibamereye nabi. Gusa umuntu yakwibaza ngo bajye babareka ntibabahanire buri kosa bakoze? Ubwose byazarangira gute?.

Mu gihe polisi yahagarika guhana amakosa yose y’abamotari, abamotari nabo batangira kujya birara bagakora ibyo bashatse mu muhanda nk’uko bigaragara mu bihugu byo hirya no hino.

Abamotari ni bamwe mu bantu bakwiye kujya bigengeserera bakibuka ko aho bari hose badakwiye gukora amakosa kuko hari ijisho riba ribareba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *